Kuri iki Cyumweru abantu 19 baguye mu mpanuka y’indege nto muri Sudan y’ Epfo, gusa amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko hari abarokotse iyi mpanuka.

Sudan Y'epfo abantu 19 baguye mu mpanuka y'Indege

Minisitiri ushinzwe itumanaho mu karere k’ ibiyagabigari Taban Abel Aguek yavuze ko iyi ndege yari intwaye abantu 23, ikaba yakoreye impanuka mu mujyi wa Yirol hafi y’ inkombe z’ ikiyaga. Minisitiri Taban yavuze kandi ko abantu 19 baguye mu mpanuka, 4 bararokoka mu barokotse iyi mpanuka harimo abana babiri b’ Abataliyani.

Mu baguye muri iyi mpanuka harimo bishop w’ Abangilikani mu mujyi wa Yirol, Simon Adut. Abandi bapfuye abasirikare babiri, umupilote n’ umwungiriza we bajyanywe mu bitaro bagitera akuka.

Leta ya Sudan y’ Epfo yatangaje ko umujyi wa Yirol uri mu gahinda gakomeye amaduka arafunze, bamwe bafashe abo mu miryango yabo ngo bage kubashyingura. Indege yakoze impanuka ni indege y’ ubucuruzi nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP.

Ubwo iyi ndege yageraga hafi y’ ikibuga cy’ indege yasanze ikirere kirimo ibihu byinshi kandi ngo ikirere kimeze gutya ni kibi cyane ku ndege.

Radio Miraya ya UN yashyize kuri Twitter ifoto y’ ibisigazwa by’ indege nyuma y’ uko yangirikiye muri iyi mpanuka.

Muri iki gihugu hakunze kugaragara indege zipakiye cyane, akaba ari kimwe mu bitera impanuka kuko muri 2015 Soviet-era Antonov yakoreye impanuka mu mujyi wa Juba igahitana 36 nk’ uko byatangajwe na Theeasterafrican.

Muri 2017, abantu 37 barokotse mu buryo butangaje impanuka y’ indege yagonze ikamyo igashya igakongoka.

Igihugu cya Sudani y’ Epfo cyavuzwe cyane kubera intambara y’ abasivile yatangiye muri 2013 Perezida Salva Kiir ashinja uwari Visi Perezida Riek Machar ko ashaka kumuhirika ku butegetsi. Iyi ntambara yahitanye ababarirwa mu bihumbi , abarenga miliyoni bakurwa mu byabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU