Ubwato bwari butwaye abagenzi babarirwa muri 500 bwarohamiye mu kiyaga cya Victoria mu gice giherereye mu gihugu cya Tanzania, amagana y’abantu akaba yaburiwe irengero.

Tanzania: Abantu bagera muri 500 barohamye mu kiyaga cya Victoria

Amakuru avuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko ubwato bwari butwaye aba bantu bwari buremerewe cyane, dore ko umubare w’abari baburimo urenga 500.

Ikigo cya Tanzania gishinzwe ingufu TEMESA, cyatangaje ko ubu bwato buzwi nka MV Nyerere bwakoze impanuka ku mugoroba w’uyu wa kane gusa nticyagira amakuru arambuye gitanga kuri iyi mpanuka.

Tanzania: Abantu bagera muri 500 barohamye mu kiyaga cya Victoria

Ubu bwato bwavaga ahitwa Bugorara bwerekeza ku kirwa cya Ukala.

Mu itangazo TEMESA yasohoye, yasabye abaturage ba Tanzania gukomera no kwihangana mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Tanzania: Abantu bagera muri 500 barohamye mu kiyaga cya Victoria

Kugeza ubu hamaze kurokorwa abasaga 30, mu gihe abantu 90 ari bo byamaze kwemezwa ko bamaze kwitaba Imana

Tanzania: Abantu bagera muri 500 barohamye mu kiyaga cya Victoria
Abantu bari mu bikorwa by’ubutabazi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU