Umunsi w’ejo ku cyumweru i tariki 2 Nzeri 2018 mu karere ka Gasabo nibwo hashojwe amarushanwa Nyafurika muri Karate yaberaga mu Rwanda.

U Rwanda kwegukanye umudari wa Zahabu 1 mu marushanwa Nyafurika ya Karate

Amarushanwa Nyafurika y’ingimbi ndetse n’abakuru (Junior & senior) yaberaga mu Rwanda, umukinnyi w’uRwanda Ndutiye Shyaka Maic wakinnye mu batarengeje ibiro 53, yatsinze umunya Misiri ku mukino wa Nyuma, bimuhesha kwegukana umudari wa Zahabu.

Umukinyi Shyaka w’imyaka 17 y’amavuko, n’ umwe mu bakinnyi 35 bari bahagarariye ikipe y’u Rwanda ya Karate, yahatanaga muri aya marushanwa Nyafurika yaberaga mu Rwanda yitabiriwe n’ibihugu 26 byo muri Afurika.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Shaka Ndutiye yavuze ko uyu mudari awukesha impanuro z’abatoza, akaba yizera ko mu myaka iri mbere azakora ibirenze.

Yagize ati; ” Umutoza yambaye hafi angira inama antera akanyabugabo, nanjye nshyiramo imbaraga kuko numvaga ko bishoboka, none birangiye umudari wa Zahabu tuwutwaye.”

Muri aya marushanwa yasojwe ku cyumweru, u Rwanda rwegukanye imidari ibiri ya Argent (Silver) watwawe na Kapiteni w’iyi kipe y’uRwanda, Ngarambe Vanilly wakinaga mu batarengeje ibiro 84, n’undi mudari watwawe na Niyitanga Halifa wakinaga mu ngimbi zitarengeje ibiro 61.

U Rwanda Rwegukanye kandi imidari ya Bronze 4 irimo uwatwawe na Ntungane Aimery wakinaga mu batarengeje ibiro 75, Umunezero Jovia wakinaga mu ngimbi zitarengeje ibiro 59, Niyitegeka Lucky wakinaga mu ngimbi ziri hejuru y’ibiro 59, ndetse n’uwatwawe n’ikipe ya Kata y’abahungu muri.

Ngarambe Vanilly Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda aganira n’Itangazamakuru yavuze ko nubwo bitabagendekeye nk’uko babyifuzaga, bagerageje kuzamura intera basanzwe bariho babona imidari ya zahabu ndetse na Feza.

Yagizo ati” Aho twageze ni heza turahishimira, twabonye umudari wa Zahabu tubona 2 ya feza, ni urwego rwiza, turakinisha abana bafite imbere heza, ahubwo amahanga atwitege.”

Ikipe ya Misiri ni yo yihariye imidari n’ibikombe mu irushanwa. Sayed sarah umwe muri aba bakinnyi yagize ati;” Twegukanye imidari 26 n’ibikombe, tubikesha imyitozo ihoraho dukora, ndetse n’ubunararibonye dufite mu marushanwa nk’aya. gusa ntitworohewe kuko ibihugu nk’u Rwanda Cameroun senegal na botswana byatugoye cyane, kuburyo byaduhaye isomo ryo kutirara.”

Irushanwa Nyafurika rya Karate ryaberaga bwa mbere mu Rwanda, ryatangiye tariki ya 28 Kanama 2018. Ribimburirwa n’amahugurwa y’abasifuzi ndetse n’abatoza mu mukino wa Karate, u Rwanda rwungukiyemo abatoza 5 bo ku rwego rw’ Afurika, ndetse n’abasifuzi babiri bo kuri urwo rwego. Imikino nyirizina yatangiye tariki ya 31 ikaba yasoje kuri uyu wa 2 Nzeli 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU