Nkuko urubuga “Topsante” rubigarukaho, kurya imbuto n’imboga kenshi bigabanya indwara zibasira umutima kugera kuri 32% ugereranyije n’abakunda kurya inyama zitukura cyangwa amafi kenshi.

inyama zitukura

Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, bikaza gatangazwa mu Kinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa “American Journal Of Clinical Nutrition”.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford bakurikiranye abantu bagera ku bihumbi 45, bakaba barabikoze mu igerageza mu gihe cy’imyaka 11. Muri aba bari batoranijwe, basanze 34% bari abakunda gufata ibiribwa byuje imboga, ari byo bibarinda kugira Cholesterol nyinshi mu mubiri, bityo bikabaha ugukomera mu bwirinzi bwo gufatwa n’indwara zibasira umutima.

Berekanye kandi ko kurya Imbuto cyane cyane z’amabara atukura cyangwa zitukura, bigira akarusho n’umwihariko wo kurinda umutima indwara zitandukanye.

Abashakshatsi berekanye ko ababa bifatiye cyane imbuto n’imboga ari bo badafatwa n’indwara cyangwa ngo boherezwe kwa muganga kubera ikibazo cy’umutima, ku kigereranyo nibura cyo hejuru ya 32%.

Dr Francesca Crowe, wari uyoboye ubu bushakashatsi, akaba ashinzwe Unité d’épidemiologie du Cancer muri Kaminuza ya Oxford, avuga ko uku kugabanuka kw’ibyago byo kwandura indwara z’umutima ku bantu bakunze kurya imbuto n’imboga , cyane biterwa nuko batagira umusemburo ukarishye witwa Cholesterol, kandi n’imijyana y’amaraso ikora neza kuruta abakunda kurya inyama kenshi n’amafi.

Dr Francesca ahamya ko kurya inyama zitukura cyane buri gihe, byongera ibyago by’indwara z’umutima kugera kuri 18%, ndetse no kuba wakwicwa na Kanseri ku kigereranyo kigera ku10%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bukaba bwongera kwerekana ko kurya indyo yuzuye ari imwe mu ntwaro ikomeye yakurinda indwara zinyuranye, cyane cyane umutima na Kanseri.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU