Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018 nibwo mu kinigi ho mu karere ka Musanze habereye umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi 23  bavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018.

Uyu umuhango wo kwita izina witabiriwe n’abantu benshi  harimo abanyamahanga benshi ndetse n’abayobozi  benshi baturutse impande zose z’isi ,tutibagiwe ibyamamare mu mupira w’amaguru  byaturutse mw’ikipe ya Arsenal .

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi  Jmv mw’ijambo ryo guha ikaze abashyitsi  yavuze ko inshingano z’Intara y’Amajyaruguru ari ugukomeza kubungabunga ibinyabuzima biri muri Pariki y’Ibirunga kuko bifitiye abanyarwanda akamaro .

Belyse Akaliza Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukerugendo muri RDB ubwo yafataga ijambo nawe yashimiye  byiza abaturiye pariki y’Ibirunga   ndetse n’abagize uruhare  rukomeye kugira ngo uyu muhango wo kwita Izina ugende  neza

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi  yatangaje ko Iyo ibidukikije bifashwe neza bituma igihugu gikomeza gutera imbere  kandi bigatuma  n’abanyarwanda biteza imbere .

Tubibutse ko muri uyu umuhango wo kwita izina umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uherekejwe na bamwe mu ba minisitiri bagize guverinoma nka Minsitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka  na Minisitiri w’Umuco na siporo Uwacu Julienne

Umuhango wo kwita amazina abana b'ingagi 23

Dore amazina yahawe abana b’ingagi na bamwe mu bashyitsi  bavuye hanze

Hong Liang & Xinyu Zhang: Bise ingagi izina rya ‘Urugero’
Laureano Bisan Etamé-Mayer: Yise ingagi izina ‘Ikipe’
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’
lexa Gray: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Kunesha’
Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami: Yise umwana izina   rya ‘NaYombi’   Samba Bathily: Yahaye ingagi izina rya ‘Ineza’
Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa: Yahaye ingagi izina rya ‘Imbaga’
Michael Wale: Yahaye ingagi izina rya ‘Paradizo’
Thomas Krulis: Yahaye ingagi izina rya ‘Mahirwe’
Judith Kakuze: Yahaye ingagi izina rya ‘Indakemwa’
Dr. Olusegun Obasanjo: Yahaye ingagi izina rya ‘Aremu’. Ni izina rya kabiri rya Obasanjo, risobanura ngo buri mwana ni ingenzi mu muryango
Indi ngagi yiswe ‘Umuryango’
Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza: Bahaye ingagi izina rya ‘Akeza’
Michael O’Brien-Onyeka: Yahaye ingagi izina rya ‘Umuseke’
Strive Masiyiwa: Yahaye ingagi izina rya ‘Ishusho’
Peter Riedel: Yahaye ingagi izina rya ‘Umusaruro’
Alexandra Virina Scott: Yahaye ingagi izina rya ‘Izahabu’
Rao Hongwei: Yahaye ingagi izina rya “Yahaye izina ry’Igishinwa risobanuye Uburumbuke
Hugh Fernley-Whittingstall: Yahaye ingagi izina “Amatungo”

Jeannette Uwiragiye: Yahaye ingagi izina “Irebe”
Amadou Gallo Fall: Yahaye ingagi izina ‘Kwiyongera’
Graca Machel: Yahaye ingagi izina ‘Urugori’

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU