Ivan Byekwaso, umugande wari ufite imyaka 41 y’amavuko wari uzwiho kubaka umubiri mu buryo butangaje, yamamaye mu mikino yo kwiyerekana kw’abubatse umubiri (bodybuilders), yitabye Imana.

Umugande Ivan Byekwaso wari uzwiho kubaka umubiri yitabye Imana

Byekwaso yapfiriye mu Budage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Nzeri 2018, ariko icyaba cyateye urupfu rwe kikaba kitaramenyekana.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Bon van Deer wari inshuti ya hafi ya Byekwaso, yatangaje akababaro yatewe n’urupfu rwe agira ati: “Ruhukira mu mahoro Ivan Byekwaso, urugamba rwawe wararurwanye, rukomeze kugeza igihe tuzongera guhura.”

Byekwaso yashatse ubuhunzi mu gihugu cy’ Ubudage mu mwaka wa 2016, ubwo yari akubutse mu marushanwa mpuzamahanga yaberaga muri Hungary.

Umugande Ivan Byekwaso wari uzwiho kubaka umubiri yitabye Imana

Byekwaso yavukiye i Jinja muri Uganda, abyarwa na William Byekwaso witabye Imana hamwe na Florence Nabukalu. Mu mwaka wa 2005 nibwo yatangiye imyitozo yo kubaka umubiri mu 2005 atozwa n’uwitwa Martin.

Mu Ugushyingo 2014, Ivan Byekwaso yegukanye umudali wa Bronze muri iyi mikino yaberaga mu mujyi wa San Diego.

Urupfu rw’uyu musore wapfuye akiri muto, rukaba rwasigiye benshi agahinda nk’uko bagiye babitangaza babicishije ku mbuga nkoranyambaga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU