Umuhanzi Hilderman uzwi nk’inshuti cyane ya Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine ku munsi w’ejo yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru agira ngo asabe abahanzi bose  kwishyira hamwe bakazakira mugenzi wabo umaze iminsi muri Amerika aho yari yaragiye kwivuriza nyuma yo gukorerwa Iyicarubozo.

Umuhanzi Hilderman arasaba abahanzi bose ba Uganda kwitegura neza uko bazakira Bobi Wine

Nkuko umuhanzi Hilderman yabivuze, yagize ati natwe nidushyira hamwe bizaduha ingufu zo gukorera hamwe ndetse no gukundana mu ruganda rwa Muzika muri Uganda ndetse no mu bindi bisata by’imyidagaduro muri rusage.

Umuhanzi Bobi Wine  yahagurutse mu gihugu cye cya Uganda mu byumweru bisaga bitatu bishize yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika  aho yari agiye gukorerwa ubuvuzi bwo mu rwego rwo hejuru kubera iyicarubozo yakorewe ubwo yatabwaga muri yombi ari mu gikorwa cyo kwamamaza mu gace ka Arua ahaje kuvuka imvururu zanaguyemo umushoferi we ndetse hakanaterwa amabuye imwe mu modoka za perezida Museveni, byaviriyemo benshi mu bamushyigikiye gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Ibi bikozwe mu gihe bitaganyijwe ko uyu muhanzi azagera muri gihugu cye ku munsi w’ejo kw’isaha  ya saa Ine za mu gitondo .

Inzego za Polisi zikimenya ko hari abahanzi ndetse n’abakunzi ba Bobi wine bafite umugambi wo kuzajya  kumwakira  ndetse bakanateza akavuyo .

Umuvugizi wa Police SSP Emilian Kayima  yatangaje ko nagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe azakirwa n’abo mu muryango we ba hafi, akazarindirwa umutekano kuva hano kugera iwe.

Police ngo izacunga umutekano mu muhanda. Ko nta myigaragambyo cyangwa kwihuza kwa benshi binyuranye n’amategeko bigomba kuba.

Police ngo izafatanya n’izindi nzego zishinzwe umutekano kubahiriza aya mabwiriza agendanye n’ituze rusange ejo Bobi Wine nataha.

SSP Kayima yavuze ko ubu bafite amakuru y’abantu mu gihugu bari mu bukangurambaga banahabwa imipira y’umutuku (ibara ryifashishwa na Bobi Wine) n’ibyapa ngo bazaze ari benshi kwakira uriya mudepite.

Kuri uyu wa kabiri Bobi Wine yatangaje Video avuga ko azi neza ko mu bazaza kumwakira hari abazashyiramo abantu batera amabuye kugira ngo basubizwe amasasu.

Ati:

“mfite n’amakuru ko bazohereza mu bantu abagome bo guteza akajagari kugira ngo bakadushinje.”

Bobi Wine yavuze ko agiye kugaruka muri Uganda gukomeza urugamba rwo kubona icyo yita ‘Uganda nziza’.

Uko Bobi Wine yasubije Police ku rubuga rwa Twitter:

Umuhanzi Hilderman arasaba abahanzi bose ba Uganda kwitegura neza uko bazakira Bobi Wine

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU