Umuhanzi Nizeyimana Jammy uzwi kw’izina rya Jammy The Master ni umusore uri kuzamuka vuba cyane, wavukiye mu mugi wa Musanze ariko akorera muziki ye hano mu Mugi wa Kigali, nyuma yo kwitabira ibitaramo bya Rwandan Music First yagize icyo ayivugaho.

Umuhanzi Jammy The Master yishimiye imitegurire ya Rwandan Music First

Uyu musore watangiye muziki ye mu mwaka wa 2015 aho yabashije gukorana n’abahnzi bakomeye mu Rwanda nk’ Amag The Black bakoranye indirimbo bise Kora, Akabando k’iminsi na Fireman ndetse  na Nyeganyega na No Stress.

Mu kiganiro na Jammy the Master, yadutangarije ko kuva yatangira muzika, yagiye ahura  n’imbogamizi nyinshi, iya mbere ikaba kuba nta mujyanama ndetse n’amafaranga bituma  umuhanzi wese ukizamuka bimugora kuko kujya muri studio ndetse no gukora poromosiyo bimuvuna cyane.

Ku bijyane n’imishinga cyangwa gahunda afite muri muzika, Jammy The Master yadusubije ko ubu ari kuba I Kigali ari naho akorera ubu, ashaka gukora cyane akamenyekanisha muzika ye kugira ngo igere ku rwego yifuza.

Umuhanzi Jammy The Master yishimiye imitegurire ya Rwandan Music First

Ku bijyanye na Rwandan Music First, Jammy The Master yadusubije ko ashimira abanyamakuru bagize igitekerezo cyo gukora uriya mushinga kuko ari kimwe mu bikorwa abona bishobora kuzatuma abanyarwanda bakunda umuziki wabo, bikazatuma abahanzi nyarwanda babasha kumenyekana mu gihugu cyose ndetse no hanze yarwo, akaba anabashimira icyizere bamugiriye mu gitaramo gishize cyabereye mu mugi wa Rubavu mu mperza z’icyumweru gishize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU