Mugwaneza Lambert uzwi ku mazina y’ ubuhanzi Social Mula yaciye amarenga ku mubano n’umukunzi we Uwase Nailla bamaze umwaka urenga babana nk’umugabo n’umugore, aho yatangaje ko akeneye kwereka umubyeyi we usigaye ibirori.

Umuhanzi Social Mula yaciye amarenga y'igihe yumva azakorera ubukwe

Umuhanzi Social Mula yavuze ko mu myaka 4 cyangwa 5 aribwo azakora ubukwe  n’umukunzi we Nailla. Yagize ati: “Ndi gusaba Imana ngo bibe vuba rwose, kuko ndabyifuza. Nanjye nifuza kuzerakana ibirori nkabyereka umubyeyi umwe nsigaranye. Sinavuga ngo igihe ni iki, ariko sinifuza ko byaba kera. Maze kugira imyaka 25 ndi hafi kuzuza 26 nifuza nibura kubukora mfite nka 30.”

Umwana Social Mula yabyaranye n’umukunzi we Uwase Nailla ngo akunda umuziki wa se n’uw’abandi bahanzi, ariko ngo haracyari kare ko yamenya niba nawe azatera mu birenge bya se nawe akaba umunyamuziki.

Umwana Social Mula yabyaranye n'umukunzi we Uwase Nailla

Yagize ati: “Mbona akunda imiziki, n’indirimbo itarasohoka iyo yumvise ijwi ahita amenya ko ari njyewe. Ahubwo aranatoranya, hari indirimbo akunda iyo ijemo ukabona imitekerereze ye irahindutse. Kuri ubu akunda indirimbo ya King James ‘Agatimatima’ ndetse n’iya Uncle Austin na Meddy.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU