Hawa, umukobwa wigeze gukundana na Diamond mbere yuko akundana na Wema Sepetu basanze umurambo we mu kidendezi cy’amazi bitewe n’ubusinzi.

Umukobwa wigeze gukundana na Diamond yasanzwe yapfuye

Kuri uyu wa Kane nibwo hasohotse inkuru y’umukonwa witwa Hawa wakundanye na Diamond mu myaka yahise mbere yuko akundana n’umukinnyi wa filime Wema Sepetu, ndetse akaba ari umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Diamond yise ‘Nitarejea’.

Umukobwa wigeze gukundana na Diamond yasanzwe yapfuye

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla cyavuze ko uyu mukobwa yakundanye na Diamond igihe kirekire nyuma bakaza gutandukana, uyu mukobwa Hawa agashaka umugabo gusa bakaza gushwana.

Ngo Hawa yananiwe kubyakira ndetse kuva ubwo aba nk’umusazi atangira kwihata inzoga nyinshi ari nazo zamuviriyemo kurwara umwijima, yirengagiza kujya kwa muganda ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze ku ndwara yararwaye.

Kuva ubwo yatangiye kugubwa nabi kubera ubusinzi ndetse n’indwara yararwaye itangira kumugiraho ingaruka kugera ubwo abura amafaranga yo kujya kwa muganga, niko guasaba inshuti n’abavandimwe ndetse na Diamond kumuha ubufasha akaba yabasha kujya kwivuza iyi ndwara.

Kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje ivuga ko uyu mugore umurambo wasanzwe mu kidendezi cy’amazi yapfuye, mu gihe uwari umukunzi we Diamond yatereye agati mu ryinyo mu gihe Hawa yaganiraga n’itangazamakuru avuga ko akeneye ubufasha bumuturutseho ngo ajye kwivuza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU