Ishyano riragwira muri Kenya Umukobwa witwa Muguume Rosalie yishyize mu kagozi ahita apfa kubera urukundo yakundaga umuhungu wari waramusezeranyije ko bazabana ariko mu mezi abiri ashize akaba yari yaramubwiye ko butakibaye.

Umukobwa yishyize mu kagozi nyuma yo kubengwa n’umukunzi we

Umusore bakundanaga nuyu mukobwa bari bamaranye imyaka ibiri yafashe umwanzuro  wo kwiyambura ubuzima kuko yari yaramaza igihe  amubwiye ko batakibanye.

Ikinyamakuru Gafla dukesha iyi nkuru cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu aribwo uyu mukobwa Muguume Rosalie yasanzwe yimanitse mu kagozi aciye muri etaje ya 2, aho yahise ashiramo umwuka.

Alex umusore bivugwa yuko ariwe wakundanga na Rosalie ubu ari guhsakishwa na polisi kugira ngo abazwe neza ibijyanye n’urupfu rw’uwari ukunzi we no kugira ngo avuge  ikibazo bari bafitanye kugeza aho umukobwa yiyahura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU