Gentil Gedeon Ntirenganya ni umunyamakuru wamenyekanye cyane hano mu Rwanda ubwo yakoraga kuri Radio Salus ndetse no kuri KT Radio aho akunzwe cyane mu biganiro by’imyidagaduro n’ibindi byinshi, kuri ubu uyu musore agiye kurushinga n’umukunzi we Maniraho Irakoze Ritha bamaze igihe kinini bari mu Rukundo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho Urupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe bwe ku nshuti ze azimenyesha ko agiye kurushinga n’umukunzi we aho bitaganyijwe ko buzaba kuri uyu Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018 i Saa tatu za mu gitondo hakazaba umuhango wo gusaba no gukwa bikabera muri Hope Garden Kicukiro.
Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa kuri uwo munsi hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko utegenyijwe tariki 8 Nzeli 2018 Muri ADEPR Kacyiru. Nyuma yaho abatumiwe bose bazahita bajya kwakirirwa muri Hope Garden Kicukiro.