Umunyamakurukazi Tamara Gorro w’imyaka 31 usanzwe ari umugore wa myugariro Ezequiel Garay ukinira ikipe ya Valencia muri Espagne ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentina,yifotoje yambaye ubusa buri buri amafoto ayashyira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Umunyamakurukazi Tamara Gorro yifotoje yambaye ubusa buri

Uyu munyamakurukazi yatunguye benshi ubwo yashyiraga iyi foto ku rubuga rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni.

Uyu mugore akimara gushyira hanze iyi foto ahagaze ku manga yambaye ubusa buri buri, yayanditseho ko yabikoze kubera ko ari umugore wigenga.

Tamara Gorro yagize ati: “Nambaye ubusa kubera ko nabishakaga. Nambaye ubusa kubera ko ntawe nababaje. Nambaye ubusa kubera ko mfite ubwigenge.”

Umunyamakurukazi Tamara Gorro yifotoje yambaye ubusa buri

Tamara Gorro w’umunya Espagne, yashakanye na Ezequiel Garay mu mwaka wa 2012 ndetse kuri ubu bafitanye abana 2.

Umunyamakurukazi Tamara Gorro yifotoje yambaye ubusa buri

Ezequiel Garay yakiniye amakipe atandukanye nka Benfica, Real Madrid, Zenit na Valencia akinira ubu ndetse akinira ikipe ya Argentina yatangiye gukinira muri 2007.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU