Ikigo African Youth Awards ku nshuro ya gatatu gishyize hanze urutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana muri Afurika, urutonde ruriho imbyamamare bitandukanye byo kuri uyu mugabane, aho umunyarwandakazi umwe rukumbi yashyizwe kuri uru rutonde.

Umunyarwandakazi yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika

Urutonde ruzwi  cyane nka ‘100 Most Influential Young Africans’ rumaze imyaka itatu rukorwa ni rwo uyu munyarwandakazi Sherrie Silver w’imyaka 24  yashyizweho ndetse akaba agiye kuri uru rutonde nyuma yo guhabwa igihembo cya  MTV Video Music Awards ku itariki ya 21 Kanama 2018. Igihembo akesha indirimbo yayoboye imibyinire irimo “This is America” ya Childish Gambino.

Mu bandi bashyizwe kuri uru rutonde Twavuga nka  Umunya-Togo Farida Bemba Nabourema, Mohamed Salah wo mu Misiri, Umukinnyi Sadio Mane wo muri Senegal, umuhanzi Davido, ABD Traore wo muri Guinea, Xtian Dela wo muri Kenya, Umuhanzi Cassper Nyovest wo muri Afurika y’Epfo,  umuhanzi Nasty C wo muri Afurika y’Epfo Ali Kiba wo muri Tanzania, rwiyemezamirimo Wadi Ben-Hirki wo muri Nigeria n’abandi…

Umunyarwandakazi yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika

Uretse ibikorwa byo kubyina, byazamuye cyane izina ry’uyu mukobwa Sherrie Silver ubundi ubusanzwe afite ibindi bikorwa bikomeye byo gufasha imfubyi n’abatishoboye mu Rwanda abicishije mu muryango we yashize.

Umwaka ushije uru rutonde rwari ruriho  abanyarwanda babiri ari bo Nizeyimana Jean Bosco na Sonia Mugabo bose ni ba Rwiyemezamirimo. ariko ntibongeye kugaruka kuri uru rutonde uyu mwaka.

Uretse u Rwanda rufitemo umuntu umwe , Nigeria niyo iza imbere ifite urubyiruko rwinshi ruri kuri uru rutonde  w’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana  muri Afurika dore ko ifitemo 20 bose , Afurika y’Epfo ifitemo 17, Ghana ifitemo 12, mugihe Tanzania igihe cyahafi gifitemo 8.

Uru rutonde ruriho imbyamamare bitandukanye nka abahanzi , ba rwiyemeza mirimo , abakinnyi b’umupira w’amaguru, abanyepolitike n’abandi bubutse izina ku mugabane wa Afurika.

Umunyarwandakazi yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) umaze iminsi afunzwe ubu akaba ari muri Amerika aho yagiye kwivuriza na we agaragara kuri uru rutonde ku mwanya wa 78.

Umunyarwandakazi yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika

 Sherrie Silver wamamaye cyane kubera imibyiniriye ye ya kinya-Afurika
Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye cyane kubera imibyiniriye ye ya kinya-Afurika

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU