Abana b’abanyeshuri bishora mu kunywa ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, aho bamwe bata ishuri bakajya muri Lodge muri ibi bikorwa bakomeje guhangayikisha Leta ya Kenya.

Umunyeshuri w'umukobwa yasanzwe muri Lodge aryamanye n’abagabo 3

Ibi byongeye kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma yaho Kuva ku wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wo mu gace ka Makueni, yaburiwe irengero, ababyeyi n’inzego z’umutekano zikomeza kumushakisha, nyuma y’iminsi itanu aboneka bamusanze mu cyumba cyo mu kabari (Lodge) ari kumwe n’abasore batatu.

Uyu mukobwa utatangajwe amazina ngo asanzwe yiga mu kigo cyitiriwe Prof. Kaloki (Prof. Kaloki Secondary School) yasanzwe muri Lodge iri mu gasanteri k’ubucuruzi kanaremerwamo isoko ka Kinyambu.

Nkuko Ikinyamakuru Gahfla kibitangaza, abahungu batatu bafatanwe n’uyu mukobwa, basanzwe biga ku kigo kimwe na we, bose bakaba bakorewe dosiye na polisi.

Leta ya Kenya ikomeje guhangayikishwa n’iyi ngeso ngo ikomeje kugaragara mu banyeshuri nyuma yaho muri Kanama 2015, abanyeshuri 40 basanzwe muri bisi mu gace ka Nyeri barimo gusambana ari nako biyahuza ibiyobyabwenge. Nyuma y’amezi abiri nabwo polisi yafashe abasaga 500 nabo bari mu bikorwa nk’ibi.

Muri Nzeri 2016, polisi muri Naivara yafashe 12 bo mu mashuri yisumbuye n’abandi babiri bo mu abanza barimo gusambana abandi banywa urumogi n’inzoga.

ASR Page Ranking Technology

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU