Kuva mu gitondo uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga niho hasakaye amashusho yerekana umupasiteri w’umunyamerika akabakaba umuhanzikazi Ariana Grande mu gikorwa cyo gushyingura Aretha Flanklin uherutse kwitaba Imana.

Umupasiteri yasabye imbabazi ko yakabakabye umuhanzikazi Ariana Grande

Pasitori Charles H. Ellis III yatunguwe cyane n’ubwamamare bw’igikorwa atigeze akora ku bushake bwe ubwo umuhanzikazi Ariana Grande yaririmbaga mu gikorwa cyo gushyingura icyamamare Aretha Flanklin uherutse kwitaba Imana ku wa 16 Kanama 2018.

Pastor Charles abinyujije kuri twitter yasabye imbabazi umuhanzi Ariana Grande ndetse yanabwiye ikinyamakuru Associated Press ko atari ubushake bwe gukora ku kibuno cy’uyu muhanzikazi byavuzwe ko yamukabababye.

Muri uyu muhango Ariana Grande yaririrmbye indirimbo ya Flanklin yitwa (you make feel like -a natural woman). Nyuma yaje gushimirwa na Pasiteri Charles aho yamuhobeye bigafatwa ukundi nubwo pasiteri yamusabye imbabazi akazisaba n’abafana be.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU