Nyuma y’indirimbo nyinshi ziri gusohoka vuba aha zikavugwaho gushishurwa, umuraperi Ama G The Black yiyamye abo yise abacukumbuzi babona indirimbo bakajya gushakisha izindi bisa.

Umuraperi Ama G The Black yiyamye abo yise abacukumbuzi b’indirimbo zashishuwe

Abicishije ku rubuga rwa Instagram, umuraperi Ama G The Black yashizeho amashusho avuga ukuntu aba bantu bamuzonze, n’ubwo na we ubwe yanditse yibaza amaherezo y’ibi bintu.

“Yeeeh , kuki mwanga umuntu wimereye neza bite ? umuntu arisohorera akaririmbo mukajya gucukumbura , mwigize abacukumbuzi , muraturya ahantu , ariko ntaho tuzajya , turacyahari (we still here) , umuntu arikorera indirimbo ngo ubuse ntayindi bisa , ibyo n’ibiki , mwarangiza ngo umuziki w’u Rwanda uzatera imbere.”

Muri rusange muri iyi minsi hongeye kwaduka ikintu kitari giherutse mu muziki nyarwanda, ikintu kizwi nko gushishura aho umuhanzi cyangwa umuririmbyi afata indirimbo, injyana, amagambo n’ibindi by’abandi akabikoresha akora indirimbo ye ayita nshya.

Uyu muco wari umaze gusa naho wibagiranye ariko bisa na ho wongeye gufata indi ntera, ibintu bitavugwaho rumwe hagati y’abahanzi n’abanyamakuru ndetse n’abandi bari muri uru ruganda rwa muzika bavuga ko ibi byo gushishura biri kwica umuziki nyarwanda.

Umuraperi Ama G The Black yiyamye abo yise abacukumbuzi b’indirimbo zashishuwe
Umuraperi Ama G The Black yiyamye abo yise abacukumbuzi

Mu ndirimbo zitari kuvugwaho rumwe na benshi, harimo iyo Dream Boys iherutse gushyira hanze, iya King James n’izindi zitandukanye aho abakurikira umuziki umunsi ku wundi bibaza niba ari ubunebwe bubitera cyangwa se ubushobozi buke.

View this post on Instagram

Sinzi amaherezo yibibintu

A post shared by Ama-G the black (@amagtheblack) on

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU