Umuraperi Mac Miller wari mu bakomeye muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse akaba yarigeze no gukundanaho n’umuhanzikazi Ariana Grande yitabye Imana ku myaka 26.

Umuraperi Mac Miller yitabye imana azize Ibiyobyabwenge

Uyu muraperi ubusanzwe witwa Malcolm McCormick  yasanzwe mu nzu ye yapfuye, birakekwa ko urupfu rwe rwatewe n’ibiyobyabwenge byinshi yakoreshaga ku buryo kuri iyi nshuro byamuvuriyemo urupfu. Yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nzeli.

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Amerika nka TMZ na UsaToday byatangaje ko uyu muhanzi ubusanzwe yasanzwe iwe mu rugo muri studio ye iri California. Uyu muhanzi yasanzwe yataye ubwenge ndetse bikekwa ko yaba yapfuye icyakora amakuru y’urupfu rwe yemezwa ahagana 20:51′ ku isaha yo mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2018 uyu muhanzi yafashwe na Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gutwara yasinze bikabije. Mac Miller wari n’umu producer ukomeye muri Amerika apfuye mu gihe hari hateganyijwe ibitaramo binyuranye yagombaga gukora kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Ukwakira 2018.

Umuraperi Mac Miller yitabye imana azize Ibiyobyabwenge

Nyakwigendera yaherukaga gutandukana n’umukunzi we Ariana Grande ahanini bitewe n’uko uyu musore yakoreshaga ibiyobyabwenge ndetse akaba yaranemeraga ko yabaswe nabyo. Ariana Grande yamwanze avuga ko aramurambiwe ngo kuko yari yarahindutse nka mama we ku buryo yahoraga amwitaho nk’umwana we bitewe n’ibiyobyebwenge.

Abahanzi batandukanye bo muri Amerika bashegeshwe n’urupfu rw’uyu umuraperi Mac Miller, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro ngo barebe icyaba cyamuhitanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU