Uko bwije uko bukeye, abahanzi nyarwanda bagenda bakora indirimbo zifite umwihariko mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuziki, haba mu buryo bw’amajwi n’uburyo bw’amashusho.

Abimana Sano Adolphe ukoresha amazina ya True Boy mu muziki ni umwe mu baraperi nyarwanda binjiranye imbaraga mu muziki, aho afite intumbero yo gushyira umuziki nyarwanda ku rundi rwego.

True Boy ubusanzwe yitwa Abimana Sano Adolphe
True Boy ubusanzwe yitwa Abimana Sano Adolphe
Umuraperi True Boy ngo arifuza gukora ibishoboka kugira ngo azamure Hip Hop
Umuraperi True Boy ngo arifuza gukora ibishoboka kugira ngo azamure Hip Hop
Indirimbo Kunda Cyane iri mu zizaryohera cyane abanyabirori
Indirimbo Kunda Cyane iri mu zizaryohera cyane abanyabirori

True Boy wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Ibituzura’ yakoranye na Social Mulla, kuri ubu yashyize hanze iyitwa ‘Kunda Cyane’ izaryohera abanyabirori.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, higanjemo abari benshi bashotorana k’uburyo benshi mu bayirebye, bakomeje kugenda barabya Indimi.

Uyu niwe mwari uzunguza umubyimba mu buryo bushotorana mu mashusho y'iyi ndirimbo
Uyu niwe mwari uzunguza umubyimba mu buryo bushotorana mu mashusho y’iyi ndirimbo

Uyu niwe mwari uzunguza umubyimba mu buryo bushotorana mu mashusho y'iyi ndirimbo

Imyambarire y'iyi nkumi iri mu bikomeje kuvugisha benshi
Imyambarire y’iyi nkumi iri mu bikomeje kuvugisha benshi
Umunyarwenya umenyerewe muri Cinema nawe ari mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Kunda Cyane' ya True Boy
Umunyarwenya umenyerewe muri Cinema nawe ari mu bagaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Kunda Cyane’ ya True Boy

Umunyarwenya umenyerewe muri Cinema nawe ari mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Kunda Cyane' ya True Boy Umunyarwenya umenyerewe muri Cinema nawe ari mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Kunda Cyane' ya True Boy Umunyarwenya umenyerewe muri Cinema nawe ari mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Kunda Cyane' ya True Boy

True Boy aganira n’umunyamakuru wa Touchrwanda, yatangaje ko yifuza kujya akora umuziki uryoheye amaso n’amatwi, k’uburyo azereka abacyeka ko Hip Hop idashobora kugira ijambo mu karere k’Africa y’iburasirazuba ngo bibeshya.

True Boy yashimangiye ko agiye gushyira hanze izindi ndirimbo ziganjemo nizo yakoranye n’abahanzi bafite izina mu Rwanda, ndetse ngo bimukundiye umwaka utaha yamurika Album.

Uburyo bw’amajwi {Audio} ya ‘Kunda Cyane’ yakozwe na Producer Evydecks usanzwe akorera muri Touch Entertainment, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Director AB Godwin.

KANDA HANO UREBE KUNDA CYANE YA TRUE BOY

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU