Tuyishime Faycal uzwi na Fayzo pro ni umugabo uzwi cyane mu gutunganya amashusho y’abahanzi benshi hano mu Rwanda yibarutse umwana wabo wa Kabiri n’umufasha we .

Umuryango wa Fayzo Pro uri mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka Umwana wabo wa kabiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane  tariki ya 27 Nzeri 2018 nibwo  uyu mugabo yashyize amafoto kubrukuta rwe rwa instagram agaragaza ibyishimo byokwongera kwibaruka ubuheta bwabo  nyuma yahoo mu mwaka wa 2015 bari bibarutse imfura yabo yitwa Ishimwe Lion .

Umuryango wa Fayzo Pro uri mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka Umwana wabo wa kabiri

Ibi bije nyuma y’iminsi micye Producer Fayzo ahsyize hanze amafoto menshi agaragaza ko  mu muryango wabo biteguye kwakira ubuheta, anashimira umugore we ukomeje kumuba hafi muri uru rugendo rw’ubuzima.

Nkuko tubikesha bamwe mu nshuti zabo zibari hafi uyu muryango wishimiye cyane kwibaruka  umwana w’umukobwa bakaba bakomeje GUshimira Imana  cyane kw’igikorwa yabakoreye

Umuryango wa Fayzo Pro uri mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka Umwana wabo wa kabiri

Umuryango wa Fayzo Pro uri mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka Umwana wabo wa kabiri

Tubibutse ko Tuyishime Fayzo yashakanye na Uwase Honorine ubu bakaba bafitanye abana babiri. Producer Fayzo azwi cyane nk’uwatunganyije amashusho y’indirimbo zinyuranye nka Ma vie ya Social Mula, Nk’uko Njya Mbirota ya Yverry, Nta Wundi ya Umutare Gaby n’izindi nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU