Umushoferi wa bisi yafashwe amashusho ari gusomana ndetse anakorakora umwana utarageza ku myaka y’ubukure muri bisi aho bishobora kumuviramo gutakaza akazi ke ndetse agafungwa.

Umushoferi wa Bisi yafashwe amashusho ari gusomana n'umwana utarageza ku myaka y’ubukure

Uyu mushoferi yaparitse bisi itwara abagenzi mu mujyi wa Glasgow muri Scotland niko kwihugikana akana k’agakobwa atangira kugasoma no kugakorakora atazi ko ari gufatwa amashusho none yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Abayobozi ba kompanyi itwara abagenzi uyu mushoferi akorera batangiye kumukoraho iperereza ndetse bari gushakisha uyu mukobwa kugira ngo bamenye imyaka afite babone gushikiriza umukozi wabo inzego zishinzwe umutekano.

Muri aya mashusho uyu mwana w’umukubwa yumvikanye abwira uyu mushoferi ko amukunda nawe amusubiza ko amukunda ndetse amwaka nimero ye ya telefoni kugira ngo bajye bavugana.

Umushoferi wa Bisi yafashwe amashusho ari gusoma umwana muto

Uyu mukobwa yasanze uyu mushoferi aho atwarira imodoka nibwo batangiye gusomana ndetse no gukorakorana nkuko byagaragaye muri aya mashusho.

Umushoferi wa Bisi yafashwe amashusho ari gusoma umwana muto

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU