Umusore yashatse kwihorera ku muhungu wamupapuye umukobwa yakundaga, agenda  yitwaje imbunda yo kumurashisha, ariko byaje kurangira yirashe mu buryo na we atateganyaga aba ariwe uhasiga ubuzima.

Umusore yashatse kwihorera ku muhungu wamupapuye umukobwa yakundaga birangira ari we upfuye

Nku’uko ibinyamakuru byo mu gihugu cya Nigeria byagiye bibisobanura, umusore yashatse kwihorera atera mugenzi we wari waramutwaye umukobwa yateretaga, agenda anitwaje imbunda yo kumurasa, ariko umugambi we ntiyabasha kuwugeraho, kuko ubwo yuriraga uruzitiro rukikije inyubako y’uwo yari agiye kwica, yahise yirasa, maze basanga umurambo we ukimanitse hejuru y’urwo ruzitiro, amaraso yasendereye munsi yawo n’imbunda ihari.

Amafoto yakomeje gukwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragazaga umurambo w’uyu musore witwa Anibal Fernandez wari umaze kurira uruzitiro rukikije inyubako ibamo uyu musore byavuzwe ko yamutwaye umukobwa bakundanaga.

Ibitangazamakuru binyuranye byakomeje kwemeza ko Fernandez yagiye kwa Daniel Campos, mugenzi we wamutwaye umukunzi mu rwego rwo kugirango yihorere, ari na yo mpamvu yari yitwaje n’immbunda ya 22-caliber. Fernandez warashe Daniel inshuro enye zose mu biganza no mu gituza, yashatse guhita asohoka yiruka, maze ubwo yamaraga kurira uru ruzitiro akora ku mbarutso y’imbunda yari atwaye atabizi ahita yirasa abari mu nzu bumva ikintu giturikiye hanze baje basanga anagana hejuru y’uruzitiro.

Umusore yashatse kwihorera ku muhungu wamupapuye umukobwa yakundaga birangira ari we upfuye

Byarangiye rero Fernandez ahasize ubuzima, mu gihe Daniel wari uri muri gahunda yo kwicwa ndetse akaba yanarashwe amasasu agera kuri ane we yabashije kurusimbuka nyuma yo kumujyana ku bitaro bya Las Brenas Hospital mu rwego rwo kwitabwaho n’abaganga.

Polisi ikorera i Las Brenas yatangaje ko yahise itangira iperereza ryimbitse kugirango hatahurwe ukuri nyako ku byabaye kuri uyu umusore yashatse kwihorera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU