Nyuma yo kureba filimi yuzuyemo urugomo n’uburwanyiwanyi z’Abayapani zitwa Samourai, Rueben Brathwaite w’imyaka 17 ukomoka muri Wales yishe mukase amukase ijosi yifashishije inkota

Umwana w'umuhungu yishe mukase amukase ijosi

Uyu mwana w’umuhungu wari umunyeshuli yishe muka se Fiona Scourfield w’imyaka 54, ubwo yamutegaga agatego akamubwira ko abonye ipusi yavunitse, uyu mugore aje kureba nibwo yamukase umutwe akoresheje inkota ndende.

Mbere yo gukata ijosi muka se, Brathwaite yamukubise ishoka ku mutwe agwa hasi niko kumwica amuciye ingoto.

Scourfield wareraga abana be ndetse akunda inyamaswa cyane, yishwe n’uyu mwana yari abereye muka se, wamubeshye ko abonye ipusi yavunitse, bituma ahurura agiye kureba icyo yabaye.

Brathwaite akimara kwica mukase yahise amufotora amafoto 2 aryamye mu maraso, ayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Brathwaite wishe mukaseScoufield amuciye umutwe
Rueben Brathwaite w’imyaka 17 wishe mukase Fiona Scourfield amukase ijosi

Urukikorwa Swansea rwavumbuye ko uyu mwana w’umuhungu yari amaze igihe kinini areba amafilimi agaragaza ubwicanyi n’urugomo by’aba Samourai kuri mudasobwa, bituma urwango yangaga mukase rukura byatumye amwivugana.

Brathwaite yabwiye urukiko ko atari ashimishijwe n’ubuzima, ariyo mpamvu yishe mukase amukase ijosi kugira ngo bamufunge aho kuzapfa yiyahuye.

Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu uyu mwana w’umuhungu kubera ko yiyemereye ko ari we wishe mukase ndetse akerekana n’ibikoresho yakoresheje amwica.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU