Mu muhango wo kwita izina abana 23 b’ingagi wabereye mu Karere ka Musanze, Dr. Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria kuva 1999 kugeza 2007 yahaye izina rye umwana w’ingagi yise izina.

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo yahaye izina rye umwana w’ingagi

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 07 Nzeri 2018  Abanyarwanda benshi n’abanyamahanga biganjemo ba mukerarugendo, baribitabiriye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi 23 i Kinigi mu Karere ka Musanze.

Dr. Olusegun Obasanjo, mazina yose y’uyu munyacyubahiro akaba ari ‘Olusegun Mathew Okikiola Aremu Obasanjo’, muri uyu muhango we ubwe akaba yahisemo gufata rimwe mu mazina ye “Aremu” aryita umwana w’ingagi muri uyu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi biganjemo abavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018.

Mu bandi banyacyubahiro  bise amazina abana b’Ingagi barimo :

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’

Igikomangoma cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami: Uyu azwi nka Sheikh w’ibidukikije, wiyeguriye ubukerarugendo no kwita ku bidukikije. Umwana w’Ingagi yise izina yamwise  ‘NaYombi’

Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa: Umuyobozi wa gahunda yo kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu Ishami rya Loni rishinzwe, uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) . umwana w’ingagi yise yahaye Izina yamwise ‘Imbaga’

Graca Machel: Yabaye umugore wa Nelson Mandela nyuma y’uko umugabo we wa mbere Perezida wa Mozambique, Samora Machel yitabye Imana. Ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore n’abana Umwana w’Ingagi yahaye  izina yamwise Urugori’

Strive Masiyiwa:Ni rwiyemezamirimo wo muri Zimbabwe akaba n’umugiraneza, niwe washinze akaba n’umuyobozi mukuru w’ibigo by’itumanaho mpuzamahanga n’itangazamakuru ari byo ‘Econet Wireless na Econet Media’,  umwana w’ingagi yahaye Izina yamwise ‘Ishusho’ 

INDI NKURU BIJYANYE WASOMA:

Uko umuhango wo kwita abana b’ingagi 23 amazina wagenze (Amafoto)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU