Ni kenshi abantu batabyitaho ariko kota akazuba ni iby’ingenzi kuko kumara nibura iminota 30 kubashakanye bota izuba byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyane ko rifite Vitamini D yongera imisemburo ya testosterone ifasha umugabo kubyara.

Wari uzi ko Izuba rifasha kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina?

Nkuko byatangajwe n’inzobere mu byerekeye imibonano mpuzabitsina Aly Dilks, ni uko abantu bishimye kurusha abandi ku isi ari ababona umwanya wo kota akazuba kuko iyo wishimye buri gice cy’umubiri kiba gikora neza.

Mu kiganiro Aly Dilks yagiranye n’ikinyamakuru Whimn, yavuze ko izuba rigira Vitamin D ndetse iyi vitamin ifasha mu kongerera abagabo imisemburo ituma babyara ndetse bakagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati: “Izuba ryongera umusemburo wa testosterone ku bagabo kandi ugira uruhare runini mu gutuma bifuza gukora imibonano mpuzabitsina.Muzarebe abantu bahora mu buvumo,bakenera imbaraga zidasanzwe kugira ngo babashe kubyara.”

Igitangaje cyane ni uko iyi Vitamin D iba mu izuba igabanya imisemburo ituma abagore bacika imbaraga zo gushaka gutera akabariro bakifuza kubonana n’abagabo babo.

abagabo bacika intege mu gutera akabariro bakwiye kumara iminota 30 ku izuba
Aly Dilks ati abagabo bacika intege mu gutera akabariro bakwiye kumara iminota 30 ku izuba

Aly Dilks yavuze ko abagabo bacika intege mu gutera akabariro bakwiye kumara iminota 30 ku izuba nibura mu byumweru 2 ndetse abwira abagabo bahora mu biro no mu kazi batagera hanze ko bakwiye kujya bashaka ibiruhuko byo kota akazuba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU