Umukinnyi wa filime wamenyekanye muri Tanzaniya ndetse na Afurika yose, Wema Sepetu yatunguye benshi mu bafana be ubwo yatangazaga ibyo yifuza kuzajya akorerwa n’umugabo we naramuka arongowe.

Wema Sepetu yatunguye benshi ku yifuza kuzajya akorerwa n'umugabo we

Wema Sepetu wigeze kuba Nyampinga muri Tanzaniya ndetse akaba yarigeze no kuba umukunzi wa Diamond Platnumz, yatumye abantu benshi babura icyo kumuvugaho nyuma yo kuvuga ko yakunda ko umugabo we cyangwa umukunzi we amukubita.Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru SDE ngo ubwo Wema yabazwaga umugabo yakwishimira kubana nawe.

Yagize ati: “Nakunda kubana n’umugabo wajya anyuzamo akankubita gake. Sinshaka wa mugabo mubana imyaka yoseee, igashira indi igataha ataragukubita n’ingumi n’imwe cyangwa urushyi na rumwe.”

Akimara kuvuga ibi, Wema yahise agaruka ku rukundo rwe rwo hambere, avuga kuri Diamond, ko yajyaga amukubita cyane nyamara bagakomeza gukundana.

Nyuma y’aya magambo ya Wema, bamwe babaye nk’abatungurwa ariko abamuzi neza ntibatunguwe kuko na Diamond mu gihe bakundanaga yajyaga amukubita ndetse ngo n’inkovu zimwe ziracyamugaragaraho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU