Umuhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria abicishije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko agiye kubaka amashuri mu bihugu bitatu byo ku mugabane w’Afurika, asaba abafana be kumufasha guhitamo aho yahera uyu mushinga.

Wizkid agiye kubaka amashuri mu bihugu bitatu byo ku mugabane w’Afurika

Wizkid yakoresheje ijambo  ‘EducationFor every Child’, (Uburezi kuri buri mwana) avuga ko agiye gukoresha inyungu azakura mu bikorwa bye yatangiye gukorana na kompanyi ya Nike akubaka amashuri, akazatangirira uyu mushinga we  i Surulele mu mujyi wa Lagos aho yavukiye, muri Ghana ndetse no muri Benin.

Ayodeji Ibrahim Balogun yahise asaba abafana ko bamufasha guhitamo aho yatangirira uyu  mushinga we aho yagize ati: “Muri uyu mushinga nzakenera ubufasha bw’abafana mu guhitamo aho nzahera nubaka iri shuri, ndashaka kuzubaka ishuri muri buri gihugu cyo ku mugabane w’Afurika, Izo ni zo nzozi zanjye.”

Gusa nyuma yo gutangaza ibi, abakurikira uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga bamwibasiye bikomeye bamusaba ko yabanza akishyurira umwana we amafaranga y’ishuri aho kubaka amashuri kandi umwana we atiga neza.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Wizkid wavukiye yatangiye ubucuruzi na kompanyi ya Nike abinyujije muri kompanyi ye StarBoy.

Wizkid agiye kubaka amashuri mu bihugu bitatu byo ku mugabane w’Afurika

Wizkid agiye kubaka amashuri mu bihugu bitatu byo ku mugabane w’Afurika
Umwe mu bafana bamubwiye  ibyo kubanza kwishyurira umwana we amashuri

Wizkid agiye kubaka amashuri mu bihugu bitatu byo ku mugabane w’Afurika

WizKid kandi yavuze ko amafaranga azakoresha yubaka aya mashuri ari ayo azakura mu bufatanye afitanye n’ikompanyi ya Nike, nkuko abyivugira, mu nzozi ze ngo akaba yifuza kuzubaka ishuri muri buri gihugu ku mugabane wa Afurika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU