Maniraguha Claudine Umubyeyi wo mu Karere ka Burera mu Ntara y’ amajyarugu yibarutse abana batatu b’abakobwa akiva mu cyumba cy’itora.

Yibarutse impanga 3 z’abakobwa akiva mu cyumba cy'itora.

Umubyeyi witwa Maniraguha Claudine,wo mu kagari ka Nyagahinga umurenge wa Cyanika, avuga ko yabyutse mu gitondo yumva munda hatameze neza, nkuko bimaze iminsi bimugendekera, ariko kubera guha amatora y’abadepite agaciro arihangana ajya gutora.

Maniraguha Claudine avuga ko akimara gutora y’umvise uburebwe bwiyongereye, gusa agirango biribuze gukira nkuko byamubagaho, akimara gukandagira mu rugo avuye gutora yumvise ibise bitangiye kuza aribyinshi, nuko mu gihe yiteguraga kujya mu bitaro ahita abyara abana batatu kandi abyara neza.

Yagize ati “Nkigera mu rugo mvuye gutora abadepite, nagerageje gushaka uko nagera mu bitaro biranyangira mpita mbyara abana batatu b’abakobwa, ikigo nderabuzima cy’iwacu nicyo cyamfashije kugera hano”.

Uwo mu byeyi aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bigaragara ko atishoboye.Uyu mubyeyi arasaba ubufasha abadepite nyuma yo kwitanga akabatora kandi yari akuriwe.

Yagize ati “Icyo nasaba, ni uko abadepite mvuye gutora bamfasha kuko icyo nakoze ni ukwitanga no kubaha agaciro, kuba nabyariye mu rugo byonyine babyumve ko nabitangiye, iyo ntajya gutora mba nagejejwe kwa muganga, ni nayo mpamvu umwe mu mpanga zanjye ngiye kumwita Mukadepite kugira ngo numvishe abadepite ko bagomba kumvasha, bakampa inka abana bakabona amata”.

Umubyeyi Maniraguha asanzwe afite izindi mbyaro esheshatu. Maniraguha, wamaze kubyara abakobwa batatu, yabishimiye nyuma yo kuba yari amaze kubyara imbyaro eshanu zose abyara abahungu.

Yibarutse impanga 3 z’abakobwa akiva mu cyumba cy'itora.

Avuga ko yishimiye kurera abana be, bakabaho neza mu gihe Leta igize icyo imufasha kuko batunzwe no guca inshuro. Umugabo we witwa Harerimana Emmanuel twasanze ku bitaro aherekeje umugore n’abana be, avuga ko kuba babyaye abana batatu bitoroshye kubarera kubera ubukene bubugarije.

Ati “Nabyishimiye birumbikana, none se wabona abana ntubishimire bibaho?, gusa ikizakurikiraho ni Imana ikizi kuko turakennye cyane, dutunzwe no gukorera abandi duca inshuro kubona ibyo kubarera ntibishoboka mu gihe Leta itadufashije”.

Byagaragaye ko nta bushobozi uwo muryango ufite wo kurera neza abo bana, aho uwo mubyeyi yashakiwe mituweri byihuse nyuma yo kubyara bagasanga nta mituweri yari afite. Ubu abana bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya ruhengeri kandi ngo abana bose bameze neza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU