Umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamamaye mu muziki ku izina rya Young Grace yambitswe impeta n’umukunzi we Hubert nyuma y’iminsi bahishuye byeruye iby’urukundo rwabo.

Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO
Young Grace yambitswe impeta na Hubert Pique

Ibi bibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 19 Nzeli 2018 ubwo Young Grace yizihizaga ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, umukunzi we Hubert yahise ashinga ivi amusaba kuzamubera umugore, undi nawe aramwemerera.

Ibi birori byabereye mu Nyakabanda ho mu mujyi wa Kigali, bikaba byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo n’ibyamamare bikomeye mu ruhando rwa Muzika nyarwanda.

Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO

Ubwo bazanaga umutsima kugira ngo Young Grace awukatane n’umukunzi we, Pique Hubert yahise ashinga ivi ku butaka afungura impeta ayereka Young Grace, maze undi nawe aratungurwa cyane niko kumuhagurutsa aramuhobera maze amuha intoki kugira ngo amwambike iyo mpeta y’igihango cy’urukundo rwabo.

Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO
Umuraperikazi Young Grace yambitswe impeta n’umukunzi we
Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO
Young Grace yambikiwe impeta mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye
Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO
Hubert wambitse impeta Young Grace, asanzwe ari umukinnyi wa Ruhago

Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO

Pique wambitse impeta Young Grace ubusanzwe yitwa Hubert Rwabuhihi ukina umupira w’amaguru mu ikipe yitwa Heroes yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiona y’u Rwanda.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU