Mutabazi Yves wari Kapiteni w’ikipe ya APR Volleyball Club y’abagabo, agiye gukinira ikipe ya VC Marek Union-Ivkoni yo mu gihugu cya Bulgarie.

Yves wa APR VC  agiye gukinira ikipe yo muri Bulgaria bitarenze kuwa 4
Yves Mutabazi  wari Kapiteni w’ikipe ya APR VC

Umukinnyi Yves Mutabazi  wakiniraga ikipe ya APR VC agiye gukina mu gihugu cya Bulgarie, mu kiciro cya mbere, mu ikipe yitwa VC Marek Union-Ivkoni, yakinryemo Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Mukunzi Christophe mu myaka ibiri ishize.

Yves wa APR VC  agiye gukinira ikipe yo muri Bulgaria bitarenze kuwa 4
Mukunzi Christophe nawe yakinnyi muri VC Marek Union-Ivkoni mu myaka 2 ishize

Umukinnyi Yves Mutabazi yitezweho ibikorwa bidasanzwe, nyuma yo gushimwa n’abayobozi ndetse n’abatoza b’ikipe ya VC Marek Union, bemeza ko Mutabazi Yves azababera umukinnyi mwiza, kuko bamubonyemo ubuhanga, kandi bakamwigaho neza bihagije.

Mutabazi Yve agiye muri Burgarie mu ikipe ya VC Marek Union gusimbura umukinnyi w’umuhanga, Dimiter Dulchev wayikiniraga. Uyu Dimiter Dulchev aheruka  gusinyira ikipe yo mu gihugu cya Autriche mu kwezi gushize.

Abatoza b’ikipe ya VC Marek Union bemeza ko umukinnyi Yves Mutabazi ugereranyije n’imyaka ye afite ubuhanga buri hejuru y’ubw’abandi bakinnyi bifujwe n’iyi kipe mu karere.

Yves wa APR VC  agiye gukinira ikipe yo muri Bulgaria bitarenze kuwa 4
Yves Mutabazi ategerejwe n’ ikipe ya VC Marek Union-Ivkoni afite imyaka 23 y’amavuko

Umukinnyi Yves Mutabazi ategerejwe n’ ikipe ya VC Marek Union-Ivkoni yo mu gihugu cya Burgarie mu mpera z’icyumweru turi gusoza,  bitarenze kuwa kane i Tariki 13 nzeri 2018, namara kubona ibyangombwa, agahita atangirana imyitozo n’abandi bakinnyi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU