Bamwe mu bahanzi n’aba producer nyarwanda barashinja Zizou Alpacino kuzana ingeso yo gushishura indirimbo z’abandi, nyuma yuko indirimbo zitandukanye ziswe ko zashishuwe zakorewe muri studio ahagarariye ya Monster Record.

Zizou Alpacino akomeje gushinjwa kuzana ingeso yo gushishura

Zizou Alpacino ni umwe mu basore bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyarwanda aho yahurizaga hamwe abahanzi nyarwanda bagakora indirimbo zagiye zikunzwa na benshi zirimo Bagupfusha ubusa ndetse n’izindi .

Nyuma yuko hafunguwe Studio ya Monster Record Zizou Alpacino abereye umuyobozi,  arashinjwa ibikorwa byo gushishura indirimbo z’abandi aho yatangiye gushyirwa mu majwi kuva kera igihe yari agikora indirimbo yahurizagamo abahanzi benshi, yashinjwe cyane muri icyo gihe gushishura mu ndirimbo yakoze nka Fata Fata, ndetse n’izindi byagiye bivugwa ko Zizou yagize uruhare mu kuzishishura.

Muri iyi minsi bisa n’ibyafashe indi ntera nyuma y’aho muri studio abereye umuyobozi hasohotse zimwe mu ndirimbo tutifuje gutangaza amazina yazo muri iyi nkuru zishinjwa kuba zishishuye, aho bamwe mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda batangiye kotsa igitutu uyu muyobozi wa Monster Record studio zasohokeyemo, bamusaba kureka ingeso yo gushishura ifatwa nk’iyazonze umuziki w’abanyarwanda.

Iras Jallas umunyamakuru w’imyidagaduro kuri radiyo ya Isango Star yagize ati: “Zizou dufashe ibishishwa ubishyire mu bishingwe.”

Zizou Alpacino akomeje gushinjwa kuzana ingeso yo gushishura

Umunyamakuru Rutaganda Joel ukorera City Radio we akaba yagize ati: “Ese ikibazo ni Zizou cyangwa ni abahanzi bamugana kandi bazi ko nta idea ’igitekerezo’ nshya abaha uretse kubaha beats (injyana) z’abandi.”

Zizou Alpacino akomeje gushinjwa kuzana ingeso yo gushishura

Producer Trackslayer ukorera muri Touch Entertainment agira ati: “Uziko Zizou yagaruye ya mico!!!”

Zizou Alpacino akomeje gushinjwa kuzana ingeso yo gushishura

Tizzo umuhanzi wo muri Active yagize ati: “Ariko Zizou na Monster record ye ntabwo bazabona ijuru…”

Zizou Alpacino akomeje gushinjwa kuzana ingeso yo gushishura

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU