Abacururiza mu isanteri ya mugonero mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke, ngo Akarere kabasabye kwimuka muri iyo santeri kataberetse aho kwimukira.

Abacururiza ku mugonero basabwe kwimuka, ntaho kwimukira bafite

Aba bacuruzi bavuga ko kuba iyi santeri yegereye umuhanda byabafashaga kubona abaguzi b’ibicuruzwa byabo bityo bakaba babona hari imbogamizi zikomeye mu gihe baramuka bimuwe aha hantu.

Aba bacuruzi bavuga ko abenshi bakoresha amafaranga bagurijwe n’amabanki bityo ko baramutse bimuwe aha ku Mugonero bitaborohera kuzishyura aya madeni kuko aho bakwimurirwa haba ari kure y’umuhanda woroshyaga ubucuruzi, bakaba basaba inzego bireba kubemerera bagakomeza gukorera aha ku Mugonero.

Kuruhande rwe umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien avuga ko umunsi nyirizina wo kwimura aba bacuruzi utaragera gusa ngo bari gushaka aho bazimurirwa mu rwego rwo kubavana mu manegeka dore ko ngo iyo imvura iguye ari nyinshi aha hantu bacururiza hakunze kuzura amazi ndetse ngo akanangiza byinshi.

Isanteri ya Mugonero iherereye ku muhanda Nyamasheke-Karongi ni hamwe mu hakunze kugaragara abakora imirimo y’ubucuruzi butandukanye, gusa amazu yubatse muri aka gace amenshi yatangiye gusaza aho ba nyirayo bavuga ko babujijwe kuyasana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU