Yamenyekanye mu makipe akomeye ndetse anazwi cyane hano kw’isi muri Ruhago ariyo Manchester united, Real Madrid hamwe na PSG, anamenyekana kandi mu ikipe y’igihugu cy’ubwongereza,ubwo yari mubutembere mu gihugu cya Australia we n’umufasha we, David Beckham yakiriye amakuru atari meza amubwira ko iwe murugo hageragejwe guterwa n’abajura ariko ntibagira icyo bahiba.
Abo bajura bari bambaye mask bagerageje kwinjira mu nzu ya David beckham n’umufasha we muri Tew, Oxfordshire aho iyo nzu iherereye mu gihugu cy’ubwongereza icyumweru gishize. Abo bajura batatu b’uriye urwego rwari kurukuta rw’iyo nzu hafi n’idirishya ry’itaji yambere gusa bateshwejwe n’abaturanyi ntacyo barageraho.

Amakuru dukesha Dailly mail ngo nuko kugeza kuri ubu nta kibazo uyu muryango ufite dore ko hakekwa ko uyu mugabo ashobora kuba afite abarinzi batazwi bahora hafi ye, gusa we ngo icyo ashyira imbere n’ukurinda umuryango we.
