Mu Rwanda hose abanyeshuri 255 173 biteguye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2018 biteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha.

Abanyeshuri basaga 250 000 biteguye gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza baratangira gukora ibizamini bya leta mu cyumweru gitaha

Bazakora ibizamini bitanu birimo Imibare (Mathematics), Isomo ry’Imibanire n’Iyobokamana (Social and Religious Studies), Ubumenyi n’Ikoranabuhanga riciriritse (Science and Elementary Technology), Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi muri REB, Dr. Sebaganwa Alphonse, yatangarije KT Press ko umubare w’abazakora ibizamini wazamutseho 17,992 (7.6%) uvuye ku 237,181 bakoze mu 2017.


Yagize ati: “Umubare w’abanyeshuri ukomeza kwiyongera bitewe n’uburezi budaheza kandi kuri bose. Abasoza amashuri bari hafi kugera ku 100%.”

Umubare w’amashuri azakorerwaho ibizamini ni 893, aho buri cyumba kizakira abanyeshuri bagera kuri 25. Ni inyongera ya 4.1%, aho amashuri yavuye kuri 858 yakoreweho mu 2017.

Usibye mu mashuri abanza, ubwiyongere bwanagaragaye mu Cyiciro Rusange aho abanyeshuri 99,288 ari bo bazakora ikizamini bavuye kuri 96,288 bo mu mwaka ushize.

Abasoza Icyiciro rusange bazakora ibizamini kuva ku wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2018. Bazatangirira rimwe n’abo mu yisumbuye bangana na 45 292 , bo bazasoza ku wa 30 Ugushyingo 2018.

Ubwiyongere mu bazakora ibizamini bwiganje mu bakandida bigenga. Biyongereyeho 92.2% bava ku 716 mu 2017 bagera ku 1,376 uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU