Kubera kubura umwanya uhagije wo gukina, rutahizamu Alexis Sanchez wa Manchester United arifuza gusohoka muri iyi kipe muri Mutarama umwaka utaha, aho yifuzwa n’ikipe ya PSG.

Alexis Sanchez ushaka gusohoka muri Manchester United arifuzwa n'ikipe ikomeye

Sanchez wavuuye muri Arsenal ari umwami akagorwa n’imikinire ya Jose Mourinho yiganjemo kugarira cyane, arifuza kuva muri Manchester United yagezemo mu kwezi kwa mbere, imuhemba akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru.


Abahagarariye Alexis Sanchez barifuza kujya ahandi ndetse biravugwa ko bamaze gutangira ibiganiro na PSG kugira ngo uyu musore yigendere kuko akunda gukina cyane,ariko muri iyi minsi ari kwicara ku ntebe muri Manchester United.

PSG yashakaga kugura Sanchez muri Mutarama uyu mwaka ntibyayikundira, akaba ariyo mpamvu yifuza kongera kumushaka, cyane ko atari kubona umwanya wo gukina muri Manchester United.

PSG ni imwe mu makipe make yashobora guha Sanchez umushahara abona muri Manchester United ndetse biravugwa ko Sanchez yashwanye na Mourinho kubera kumufata nabi.

Sanchez amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino ya Premier League amaze gukinira Manchester United kuva yayigeramo, byatumye benshi mu bafana b’iyi kipe bavuga ko yabahombeye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU