Abanya-Tanzania bongeye kuvugishwa no kwibaza ku mubano wihariye hagati ya Diamond platnumz uzwiho gukunda abagore n’abakobwa, na Tunda Sebastian, umukobwa ukiri muto cyane bagiye bavugwaho kuba mu rukundo.Amafoto ya Diamond na Tunda Sebastian bahuje urugwiro yibajijweho na benshi

Hagiye hagaragara ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko umubano wabo utagarukira mu muhanda gusa, ko no mu gitanda waba ugeramo, n’ubwo batabura kubihakana ariko noneho nyuma y’igihe kirekire batavugwa bongeye gufatirwa mu cyuho barimo kugirana ibihe byiza, ibintu byatumye bongera kugarukwaho ndetse banibazwaho.

Nyuma y’aho hongeye kuagaragara amashusho n’amafoto ya Diamond Platnumz n’uyu mukobwa Tunda Sebastian bahuje urugwiro, amafoto yavuzweho akanibazwaho cyane, uyu mukobwa yasobanuye ko bahuriye mu birori “Jibebe” bya Diamond byari byatumiwemo n’umunyarwandakazi Shaddyboo, kandi ngo video zagaragaye ntizikwiye kuba ikibazo cyane.

Amafoto ya Diamond na Tunda Sebastian bahuje urugwiro yibajijweho na benshi
Tunda Sebastian na Diamond Platnumz bari mu bihe byo kuryoshya

Aya makuru ya Diamond na Tunda Sebastian yongeye kugarukwaho ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru hajyaga hanze amashusho yabo bombi barimo babyinana indirimbo, ariko ubona bahuje urugwiro, benshi bati: “Tunda yasubiye kwa Diamond.”

Amafoto ya Diamond na Tunda Sebastian bahuje urugwiro yibajijweho na benshi
Ubutumwa Tunda yashyize kuri Instagram


Mu gusubiza, uyu mukobwa yavuze ko byari ibirori gusa nta kindi kibyihishe inyuma ndetse ahakana yivuye inyuma ko yaba yarasubiranye na Diamond nk’uko byavuzwe hashingiwe kuri ayo mashusho yabo.

Muri ubu butumwa burebure yacishije kuri Instagram yagize ati: “Ndabasabye mwitonde!…Sinshaka guhuzwa n’amagambo akomeje kuvuga yaturutse ku mashusho yagaragaye ejobundi, byari ibirori kandi byararangiye, ntimuhatirize kunyinjiza mu yandi makuru atandukanye n’ayo …” Ndetse akaba yagiye anihanangiriza abagiye bamuvuga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU