Amafoto y’umugabo wakoze ubukwe n’abagore babiri bose biyemeza kubana nawe akaramata no kumusangira mu rugo rumwe yaciye ibintu mbuga nkoranyambaga. 

Amafoto y'umugabo wakoze ubukwe n’abagore babiri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Ubu bukwe bwabereye mu gihugu cya Nigeria mug ace kitwa Aba State gaherereye mu majyepfo y’iki gihugu, aho umugabo witwa Mr Ejindu yiyemeje gusezerana n’abagore babiri barimo uwitwa Ebere na Oyediya, ubukwe bwabereye umunsi umwe imihango yose ikorwa mu bukwe nayo irakorwa ndetse bwari ubukwe bwari bwatashywe n’abantu benshi, abageni bashyigikiwe n’imiryango yabo.

Amafoto y'umugabo wakoze ubukwe n’abagore babiri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Uyu mu gabo Mr Ejindu yavuzeko impamvu yasezeranye n’aba bagore bombi ari uko bose abakunda kandi ngo nabo bakaba bamukunda bityo akaba atifuzaga kugira numwe atakaza.

Amafoto y'umugabo wakoze ubukwe n’abagore babiri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Ni ubukwe bwahuruje imbaga y’abantu benshi ndetse bamwe bakaba bibazaga uburyo aba bagore bazabana mu nzu imwe basangiye umugabo umwe.

Mr Ejindu yahamije ko muri aba bagore buri wese afite icyo yamukundiye, ibi bikazatuma ntawe akundwakaza kurusha undi.

Amafoto y'umugabo wakoze ubukwe n’abagore babiri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

wakoze ubukwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU