Shampiyon y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2018-2019 iratangira mu mpera z’icyumweru turi gusoza, guhera ku munsi w’ejo kuwa gatanu saa cyenda n’igice, ari nabwo APR FC irahabwa igikombe yatwaye umwaka ushize.

APR FC irahabwa igikombe ku mukino wa mbere wa Shampiyona ya 2018-19

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2018-2019 iratangira ku munsi w’ejo kuwa gatanu i saa cyenda kuri Stade ya kigari i Nyamirambo hatangwa igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize wa 2017-2018 cyatwawe n’ikipe ya APR FC.

Shampiyona ya 2018-2019 iratangizwa n’umukino uzahuza ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyon cy’umwaka ushize, ikine n’ikipe y’Amagaju fc kuri Stade ya KIgali i Nyamirambo Saa cyenda n’igice.

Kuri uyu mukino biteganyijwe ko ari naho APR FC APR FC irahabwa igikombe cya Shampiyona, mu gihe abafana ba APR FC bari gutegura ibirori byo kwakira iki gikombe batsindi umwaka ushize.

Dore uko indi mikino ya Shampiyona 2018-2019 izakinwa:

Kuwa Gatanu 19 ukwakira 2018

  • APR FC VS AMAGAJU – Stade de Kigali saa 15h30

Kuwa Gatandatu 20 ukwakira 2018:

  • ETINCELLES VS RAYON SPORTS – Stade Umuganda saa 15h30
  • GICUMBI FC VS ESPOIR FC – Stade de Gicumbi saa 15h30
  • MUKURA VS & SUNRISE FC – Stade Huye saa 15h30
  • KIREHE FC VS SC KIYOVU – Stade Kirehe saa 15h30

Ku Cyumweru 21 ukwakira 2018:

  • AS MUHANGA VS POLICE FC -Stade Muhanga saa 15h30
  • AS KIGALI VS MUSANZE – Stade de Kigali saa 15h30
  • MARINE FC VS BUGESERA FC – Stade Umugande saa 15h30

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU