Ikipe ya APR FC yakomereje imyitozo i Rubavu kugeza kuwa Gatatu aho izakina umukino wa gishuti na Etincelles, ari nabwo izagaruka i Kigali.

APR FC yakoreje imyitozo i Rubavu yitegura umukino na Etincelles

APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya Super Cup 2018 itsinze Mukura VS ibitego bibiri ku busa igahabwa igikombe, gifite agaciro ka sheki ya miliyoni eshanu (5,000,000), ubu ikipe ya APR FC yamaze kwemeranya n’ikipe ya Etincelles ko bazakina umukino wa gishuti kuwa Gatatu w’icyumweru dutangiye i tariki 10 ukwakira 2018 i saa yine (10H00).

APR FC yakoreje imyitozo i Rubavu yitegura umukino na Etincelles

Abakinnyi icyenda bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’umutoza Jimmy Mulisa bahise basubiye i Kigali, abandi bose bagumye i Rubavu nabo bazavayo kuwa Gatatu bamaze gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya Etincelles.

Ikipe ya APR FC yakomeje imyitozo guhera ku cyumweru saa cyenda n’igice (15H30) baraza gukora imyitozo, uyu munsi kuwa Mbere inshuro ebyiri mu gitondo saa tatu (09H00) ndetse na saa kumi (16H00).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU