Mu gihugu cya Peru, Ronaldo Fernandez Roca w’imyaka 19 n’umukunzi we Cirila Ramos Quispe w’imyaka18, batwitse umwana wabo muto bamazekumwica  kubera kubura ibyo kumurera.

Batwitse umwana wabo kubera kunanirwa kumurera

Uyu muhungu n’umukobwa bakomoka muri Peru, babyaye bakiri bato ndetse bibatunguye bituma bafata umwanzuro wo kwica uyu mwana wabo baramutwika kugira ngo babeshye polisi ko yishwe n’impanuka.

Aba bombi bishe umwana wabo batwika umurambo kubera ko nta bushobozi bari bafite bwo kumurera nkuko babitangarije mu rukiko.

Uyu muhungu n’umukobwa batahuwe nyuma y’aho mushiki wa Ronaldo witwa Karina Fernandez Roca w’imyaka 26 yabasuraga akababaza umwana bakamubeshya ko yishwe n’impanuka y’umuriro ndetse bamuhambye mu gace kitwa Nana.

Batwitse umwana wabo kubera kunanirwa kumurera

Uyu mugore ntiyakiriye ibisobanuro uyu muhungu n’umukobwa bamuhaye byatumye abajyana kuri polisi gusobanura uko byagenze kugira ngo umwana wabo apfe.

Polisi yahise ita muri yombi uyu muhungu n’umukobwa kubera ko ukuntu banyuranyije mu bisobanuro batanze ku rupfu rw’uyu mwana wabo aho nyuma baje kwemera ko biyiciye uyu mwana wabo bamunize,barangije baramutwika kubera ko batashoboraga kumurera.

Cirila yashinje umugabo we Ronaldo Fernandez ko ari we wanize uyu mwana n’amaboko ye barangije baramutwika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU