Burundi muri Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke, abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero abasirikare bane baricwa abandi batandatu barakomereka, mu gitero cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Ukwakira rishyira kuri uyu wa Gatandatu.

Burundi: Abitwaje intwarobagabye igitero abasirikare 4 abandi 6 barakomereka

Amakuru ahari akaba avuga ko abo bagabo bagabye igitero ahagana saa saba z’ijoro bitwaje ibirwanisho ku birindiro by’ingabo z’u Burundi hafi y’ivuriro riri muri ako gace.

Ibimenyetso byakuwe ahagabwe iki gitero bivuga ko hapfuye abasirikare bane abandi batandatu bagakomereka. Imbunda ya kalachnikov nayo yatowe nk’uko amakuru ava mu gisirikare avuga. Nta mubare uramenyekana wa nyawo w’abantu bagabye iki gitero bishwe cyangwa bakomeretse.

Umwe mu batuye ahabereye imirwano yatangaje ko urusaku rw’imbunda rwumvikanye, hakaba hatwitswe amahema abiri y’abasirikare n’inzu yari irimo umusigiti yangijwe n’amasasu.

Umwe mu basirikare bo muri region ya mbere yemeje aya makuru nk’uko tubikesha SOSMedias, avuga ko ari igitero cyagabwe n’abantu baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu ruzi rwa Rusizi.

Abagabye iki gitero ngo basahuye imiti mu ivuriro rya Nyamitanga riri hafi aho nk’uko uyu musirikare abyemeza wakomeje asaba abaturage gusubira mu mirimo yabo kuko ngo bafite ubushobozi bwo gusubiza inyuma abo yise abanyabyaha.

Umuyobozi w’intara we yasobanuye ko nta muturage wangirijwe, yongeraho ko batewe n’agatsiko k’abaterabwoba kandi bari guhigwa muri Congo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU