Umuhanzi Diamond Platnumz yaciye amarenga ashaka kuvuga ko uburozi Hamisa Mobetto umaze iminsi ashinjwa kumuroga yamuhaye bwaba bwaramwinjiye mu mubiri.

Diamond ati uburozi Hamisa Mobetto yampaye bwaranyinjiye

Ibi Diamond akaba yarabivuze abinyujije mu ndirimbo nshya yitwa ‘Katika’ yakoze afatanyije na mugenzi we Navy Kenzo, aho aririmba avuga ko burozi bwa Mobetto bwamaze kumugera mu mubiri, bikaba byumvikana ku munota wa “02:53” muri iyi ndirimbo.

N’ubwo uyu muhanzi atagize byinshi avuga kuri iyi ngingo, abenshi mu bakurikiranira hafi iby’uko umubano we na Mobetto wifashe, bavuga ko ibi yabivuze mu rwego rwo kugira ngo iyi ndirimbo ya Navy Kenzo imenyekane kurushaho. Aririmba agira ati: “Uko gateye, kuri ubu uburozi bwamaze kunyinjira.”

Diamond ati uburozi Hamisa Mobetto yampaye bwaranyinjiye

Kugeza ubu, umubano hagati ya Mobetto na Diamond ntiwifashe neza ahanini bitewe n’amajwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mugore yashatse kuroga umuryango wa Diamond.

Mobetto wabyaranye na Diamond umwana w’umuhungu mu mwaka ushize yemeye ko aya majwi ari aye gusa ahakana ko uwo bavuganaga yari umupfumu nk’uko byavugwaga ko ahubwo ari sheikh wamugiraga inama ku bibazo afitanye na Diamond.

Mu minsi ibiri ishize ubwo yari muri Kenya, uyu munyamideli Hamisa Mobetto yavuze ko yari yiteguye kuba umugore wa kabiri w’umuhanzi Diamond Platnumz iyo aza gushyingiranwa na Zari Hassan.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU