Mu mateka ya Ethiopia ni ubwambere bagize Perezida wa mbere w’umugore nyuma yaho kuri uyu wa kane 25 Ukwakira abagize inteko ishinga amategeko bicaye bakemeza Sahle-Work Zewde ku mwanya wa perezida w’iki gihugu.

Ethiopia: Bwa Mbere mu mateka Ethiopia yabonye Perezida w'umugore

Aya matora y’umukuru w’igihugu abaye nyuma yaho  Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed ashyizeho abagore bangana na kimwe cya kabiri muri Guverinoma.

Mu Itegeko nshinga rya Ethiopia, umwanya wa Perezida ufatwa nk’uw’icyubahiro gusa, kuko ubutegetsi n’ububasha bwo gufata ibyemezo bikomeye biba mu maboko ya Minisitiri w’Intebe.

Sahle-Work yabaye Ambasaderi wa Ethiopia muri Sénégal na Djibouti. Yanakoze mu myanya itandukanye muri Loni, harimo n’aho yabaye umuyobozi ushinzwe kubaka amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Ethiopia: Bwa Mbere mu mateka Ethiopia yabonye Perezida w'umugore

Sahle- Work atorewe kuyobora iki gihugu nyuma nyuma yaho uwari Perezida w’iki gihugu, Mulatu Teshome yeguye mu buryo butunguranye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU