Edwin Katamba uzwi nka MC Kats wakundanaga n’umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni yamusize mu gahinda kenshi nyuma yo kumuta mu nzu akiyegurira uwitwa Shadia.

Umunyarwandakazi Fille Mutoni yatawe munzu n'umukunzi we amusimbuza uwitwa Shadia

Nk’uko incuti za hafi z’uyu muryango zatangarije Ugblizz dukesha iyi nkuru, Katamba na Fille baratonganye  maze uyu mugore atangaza ko uyu mugabo amuca inyuma akajya ku ihabara rye rituye ahitwa Makindye mu mujyi wa Kampala.

Biravugwa ko  ubwo Fille yerekezaga mu gitaramo mu Karere ka Gulu, Mc Kats yahise yerekeza Hoima n’uyu mugore witwa Shadia maze bakarya iraha kakahava kugeza ubwo banararanye mu cyumba kimwe.

Umwe mu nshuti za Fille Mutoni wabonye ibi yaramuhamagaye amumenyesha ko umugabo we ari kumuca inyuma n’undi mugore, Fille agerageje guhamagara Mc Kats ndetse no kumwandikira ubutumwa bugufi biba iby’ubusa.

Umunyarwandakazi Fille Mutoni yatawe munzu n'umukunzi we amusimbuza uwitwa Shadia
Edwin Katamba uzwi nka MC Kats

Abinyijujije ku rukuta rwe rwa instagram, Katamba ari kumwe n’uwo Shadia yavuze ko  yamaze gufata icyemezo agira ati: “Bavandimwe, mwatumye nongera kwishima. Kuri uyu munsi nagombaga gufata icyemezo.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU