Umuhanzi Nyarwanda Generous 44 yasohoye indimbo nshya (SAFARI NJYEMA) yiganjemo amagambo aburira abishora mu Rukundo rudafite intego.

Generous 44 yasohe indimbo nshya aburira abahubuka mu Rukundo

 

Umuhanzi Manzi Patrick uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Generous 44 yasohoye indirimbo nshya yitwa SAFARI NJYEMA yiganjemo amagambo ateye agahinda, ndetse atanga inyigisho ku bantu bishora mu rukundo rudafite intego.

Uyu muhanzi amenyerewe mu njyana ya kizungu izwi nka (Rap Song) mu ndimi z’amahanga, gusa yagiye agaragara aririmba mu zindi njyana z’umuziki.

Generous 44 yasohe indimbo nshya aburira abahubuka mu Rukundo

Indirimbo SAFAR NJYEMA yakozwe na Producer Heavy Kick, iri mu njyana ya Rap song ikunzwe cyane muri iki gihe. Ubusobanuro bw’izina ry’indirmbo “Safari Njyema” y’umuhanzi Generous 44 buri mu rurimi rw’igiswayili (Swahili), mu Kinyarwanda bisobanura (URUGENDO RUHIRE).

Umuhanzi Generou 44 aheruka gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, akekwaho gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo. Kuri ubu Generous 44 yarekuwe n’ubushinja cyaha, nyuma yo gusanga arenga.

Generous 44 yasohe indimbo nshya aburira abahubuka mu Rukundo

Umuhanzi Generous 44 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka; Ntabirenze, Sober, Kukagal, Simukadi, Nturi my type yafatanyije na  CASSANDRA, n’izindi yagiye afatanya n’abandi Bahanzi Nyarwanda batandukanye.

Kanda hano wumve indirmbo nsha Safari Njyema ya Generous 44:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU