Nyuma y’ubushomeri yamazemo imyaka itandatu, arangije kaminuza mu icungamutungo, umusore MBANJINEZA Bashil yahisemo kwikorera akazi ko gucuruza icyayi mu Biryogo. Ubu amaze gufungura amazu agera kuri atatu acuruzwamo icyayi, ariko cyane green tea/the vert, akiteza imbere kandi ateza imbere n’ubuzima bw’abamugana.

Gucuruza icyayi kizwi nka ‘the vert’ byamukuye mu bushomeri

Iyo utembereye cyane mu masaha ya nimugoroba mu gace ka Nyamirambo ahitwa mu Biryogo uhabona urujya n’uruza rw’abantu b’ingeri zose higanjemo abatwara abantu kuri moto baturutse hirya no hino urubyiruko ndetse uhasanga na bamwe mubatuye muri aka gace bicaye bafite udukombe bisomera kuri ka cyayi.Bamwe baba bari kunywa icyayi kizwi nka the vert,icyayi cya tangawizi,icyayi gisanzwe ndetse n’ikawa.

Green tea ni ikinyobwa kibungabunga ubuzima kigezweho ku isi. Kigizwe n’amababi y’icyayi ariko yo atakaranzwe, asa n’ayumishijwe ari mabisi. Hari aho aba aseye cyangwa arambuye uko yakabaye. Iyo aya mababi ashyizwe mu mazi ahindura, amazi fata ibara rijya kuba icyatsi, mu gihe amababi yakaranzwe yo ahindura amazi umukara. Aha niho izina green tea (icyayi cy’icyatsi) ryaba rikomoka.

Iki cyayi gifasha umubiri gusohora imyanda no kwikungahaza ku turemangingo tuwubaka, tuwufasha nko gukoresha ubwonko neza, kugabanya umunaniro, kugabanya ibinure, kugabanya ibyago byo kurwara kanseri n’ibindi.

MBANJINEZA Bashil afite byinshi atangaza ku bucuruzi bwe. Agita ati: “narangije kwiga kaminuza muby’icungamutungo mu 2012 mbona bigoye kubona akazi kuko kugeza muri 2018 mu kwa kabiri nta kazi nari mfite, niko kwigira inama yo gufungura aha ngaha. Mu by’ukuri ntibyari byoroshye kubona igishoro ariko nafatanije na mugenzi wanjye twari duhuje igitekerezo.”

Akomeza avuga ko batangije amafaranga agera ku bihumbi 150, ariko kuri ubu mu bakaba babona agera ku bihumbi 500 mu kwezi. Ati:“abaclients baraboneka cyane si abahano mu Biryogo gusa usanga abantu bava imihanda yose bakaza kwisomera ka the vert…..usibye nayo abantu banakunda tangawizi cyane kuko ivura indwara zitandukanye ariko iranaryoha cyane namwe murabizi,ibyerekeranye n’icyo ubucuruzi bwanjye bwangejejeho ni byinshi bwankuye mu bushomeri kuba nabura icyo nshaka bikantera gusaba cyangwa kujya mu zindi ngeso mbi . Ndateganya kwagura ubucuruzi bwanjye nkashaka n’indi miryango irenze ibiri naho nkahakorera.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU