Umuhanzikazi Marina atangaza ko nyuma yo gukunda umusore ariko akabona ko ari gukunda urudashoboka, kuri ubu ngo yamaze kwiyakira amwikuramo akomeza ubuzima busanzwe.

Gukunda urudashoboka bihangayikishije umuhanzikazi Marina

Muri Nyakanga 2018, umuhanzikazi Marina, yari yadutangarije ko hari umusore muri icyo gihe yari yarakunze, ariko ko yabonaga yari ari gukunda urudashoboka, yabonaga ko bitashoboka ko bakundana.

Yagize ati: “Indirimbo Love You ifite aho ihuriye n’ubuzima bwanjye kuko muri ino minsi mfite umuntu ndi gukunda, ariko kuba ufite umuntu uri gukunda bitandukanye no kuba mukundana… ahubwo birabangamye uzi kugira umuntu ukunda ubizi neza ko mutazakundana?”

Uyu mukobwa n’ubwo umutima we wabonaga uwo musore ugashonga, yari yahakanye ko adashobora gutera intambwe ngo ashire amanga, amubwire ko yamwihebeye, anamusabe urukundo, aho yagize ati: “Sindagera aho kubwira umuntu ngo Love You (ndagukunda). Reka reka njye ndi umugabo.”

Marina uherutse gushyira hanze indirimbo yise Log Out, avuga ko yamaze kumwikuramo burundu kandi ko yakomeje ubuzima bwe busanzwe, aho aagira ati: “reka biriya byararangiye, namwikuyemo, urumva nasohoye Log Out ntabwo nkibirimo.”

Iyi ndirimbo Log Out, n’ubwo itavuga kuri Marina, ngo hari undi mukobwa w’inshuti ye byabayeho.

Kugeza ubu uyu mukobwa ubarizwa muri The Mane ntaremeza ko afite umukunzi nyuma ya Edsha bakundanye ataramamara, gusa byagiye binugwanugwa ko yaba akundana na Dereck wo itsinda rya Active n’ubwo batabyemera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU