Itsinda Trezzor rigizwe n’abahanzi 2 ryashyize hanze indirimbo nshya “Mon amour” bafatanyije n’ibindi bikomerezwa by’abahanzi nyarwanda.

Itsinda Trezzor ryashyize hanze indirimbo nshya Mon amour

Itsinda rya Trezzor rigizwe n’abahanzi babiri aribo Yves na Bertrand, n’itsinda mu matsinda ya hano mu Rwanda yagiye agira umwihariko wo guhimba, kuririmba no gukora indirimbo z’urukundo.

Itsinda Trezzor ryashyize hanze indirimbo nshya Mon amour

Amashusho y’indirimbo Mon amour yakozwe na Fayzo, amajwi atunganywa na Holly Beat, n’indirimbo ikoze mu njyana ituje yo mu gihugu cy’abaturanyi cya RDCongo izwi nka Rumba.

Itsinda Trezzor ryashyize hanze indirimbo nshya Mon amour

Iyi ndirimbo Mon amour itsinda rya Trezzor rya yifatanyije n’itsinda rya Urban Boyz n’umuhanzi Nyarwanda Ziggy 55 uzwiho ubuhanga mu kuririmba injyana ya Rumba.

Kanda hano urebe indirimbo Mon amour:

zimwe mu ndirimbo z’urukundo bakoze zagiye zishimirwa na benshi cyane, abakuze cyangwa abo mubihe bya cyera, ndetse n’urubyiruko rwubu. Iri tsinda kandi ryagiye rigerageza gukora indirimbo za cyera mu rwego rwo kwibutsa abakunzi baryo ibihe byahise, nk’indirimbo basubiyemo y’umuhanzi wa cyera RUKUNDO BAMBE ya Kizito Buzizi.

Iritsinda rya Trezzor ryamenyekanye mu ndirimbo nka; Rukundo Bambe, Nyobora, Love Song, Urukumbuzi, Rockstar, Nsasira Remix, Zirikana n’izindi nyinshi bagiye bafatanya n’abandi bahanzi nyarwanda.

Adi mafoto: 

Imyambarire itangaje mu ndirimbo nshya ya Trezzor Imyambarire itangaje mu ndirimbo nshya ya Trezzor Imyambarire itangaje mu ndirimbo nshya ya Trezzor Imyambarire itangaje mu ndirimbo nshya ya Trezzor

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU