Uyu munsi uko isi irushaho kugenda itera imbere ni nako ba mukerarugendo bagenda babona ahantu hababera heza ariko batibagiwe na handi habashyira mu byago, twabateguririye urutonde rw’ahantu hakurura abantu ariko hanateye n’ubwoba cyane kw’Isi .

Ikibaya cy’urupfu (Death Valley) USA

Tuvuga ko isi ari icumbi ryacu  gusa Death Valley  niryo tanura  ritwika , iki kibaya kigizwe n’ubutayi bizwa  nibwo bwahize ubundi  mu kugira ubushyuhe bwinshi  butigeze bwandikwa ahandi  kw’isi hose  kuko bugira  ubushyuhe bwa Degire  serisiyusi 56,7 , uko byagenda kose  izuba ritwika n’ubushyuye buteye ubwoba  bwo kuri Death Valley bwakica mu gihe kitarenze amasaha 14 nta mazi ufite yo kunywa

Ubutayu bwa  Danakir (The Danakil Desert) Eritrea

Ubutayu bwa Danakil buri mu gihugu cya Eritireya  bugira ubushyuhe bwa Degire serisiyusi 50  , bufite uturunga twinshi kandi tukiruka  imyuka ihumanya cyane  ni bintu bigoye  kwiyumvissha yuko ko muri afurika hari ubutayu nkubwo ngubwo , gusa nubwo hameze hatyo abanu benshi bahafata nk’ikuzimu ario hakurura abantu benshi bakajya kuhasura  nubwo bitemewe kuhagera udafite umuntu uhazi ugenda akuyobora

Umusozi wa Washington (Mount Washington) USA

Umusozi wa Washington  ufite gahigo ko kuba ugira imiyaga yihuta cyane  kuri iyi isi ya Nyagasani aho umuyaga waho uba ufite umuvuduko  wa kilometero 327 mw’isaha .

Imiyaga ifite ingufu nyinshi  siyo iwuranga  kuko n’ubukonje bwaho bwonyine bugera  munsi ya degire  40 , ikindi uyu musozi ubaho urubura  bituma haza mu hantu hateye ubwoba cyane  kuko ufite uburebure bwa Metero 1917 z’ubujyejuru .

Ikirunga cya Sinabung (Sinabung Volcano) Indonesia

iki kirungakiri  mu gihugu cya Indoneziya  ni kimwe mu birunga bikiruka  kiri ku kirwa cya Sumatra  aho buri mwaka kiruka kigasiga abantu benshi batagira aho baba ndetse  batanafite ibyo kubatunga  , imijyi ndetse n’ibyaro  byaho higerereye byarengewe n’amabuye yagize asigwa n’iruka ryacyo  rybaye mu myaka 2010,2013,2014, 2015 mu gihe  giheruka kuruka bwa nyuma mu kwa kabiri 2016 .

iyo icyo  kirunga kirutse kijugunya ibyuka bihumanya  ndetse n’ibibuye byinshi   bigera ku burebure bwa metero 2500 ku buryo abahatuye  babaho batizeye ejo habo heza .

ikirwa cy’inzoka  (Snake Island), Brazil

Iki kirwa giherereye mu gihugu cya Brazil,  si cyane ba mukerarugendo bagisura kuko kizwiho kuba ari hamwe mu hantu habi cyane kw’isi, impmavu ikaba yoroshye cyane kubera ni ahantu habarizwa inzoka nyinshi cyane kadi zifite ubumara bwinshi cyane kw’isi zitwa Bothrops .

Madidi National Park, Bolivia

Ukibona bwa mbere iyi parike ubona ari ahantu habereye ijisho na ba mukerarugendo, ariko habarwa muhateye ubwoba kuko haba imyuka ihumanya, ikindi nuko ibimera byose bihamera bidashobora kuribwa kubera iyo myuka myinshi ihumnaya ihaba.

Ikibaya cy’urupfu  (Valley of Death, Kamchatka) Russia

Ikibaya cy’urupfu cya Kamchatka giherereye mu burengerazuba bw’uburusiya hafi y’ikindi kibaya cyamamaye cya Geysers , icyo kibaya kibamo imyuka ihumanya myinshi cyane, haba amakuba akomeye cyane  ku kiremwa cyose  yaba Umuntu, ibihingwa cyangwa ibisimba kihagejejwe gihita gipfa ako kanya, mu gihe abantu bo babanza kugira umuriro mwinshi, bagacika intege ndetse bakanacibwamo, ntamukerarugendo uhikoza.

Bikini Atoll, The Marshall Islands

Iki kirwa kiri mu Nyanja gifite umwuka mwiza ariko cyaje gutinywa cyane nyuma yaho batangiye kujya bahakorera poragarmu zimwe na zimwe z’ibisasu bya kirimbuzi byatumye hahinduka ukundi aho ibiremwa bitandukanye bisigaye bihagirira ibibazo kubera imirasire y’ibikorwa bya kirimbuzi bihakorerwa bishobora no gutera indwara ya Kanseri, bigatuma ba mukerarugendo batahikoza.

Ubwami bw’inzovu (Elephant Kingdom Chonburi, Thailand)

Ubwami bw’inzovu buherereye mu gihugu cya Thailand aho umworozi w’ingona yazifungiranye ahantu mu kiyaga abo ba mukerarugendo bifuza kuzisura bakodesha akantu gato kameze nka kazu kari mu mazi hagati  aho ba mukerarugendo n’abandi babasha kuzireba bazegereye ndetse bakanazigaburira inyama ziziritse ku gati karere, aho benshi bakora ibikorwa bimwe biteye ubwoba, aho benshi bakoresha ubwo buryo ingona zishonje zigasimbuka zishaka gufata izo nyama ibintu bimwe bituma hajya mu hantu hateye ubwoba kw’isi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU