Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, abadepite bize ku mushinga w’itegeko rihana icyaha cyo gusebanya nk’icyaha nshinjabyaha.

Itegeko rihana icyaha cyo gusebanya ryakuwe mu mategeko nshinjabyaha

Bamwe mu banyamakuru bacyumva uwo mushinga w’itegeko benshi barawinubiye bavuga ko iri tegeko rigamije kubakandamiza, ngo dore ko iki cyaha cyakagombye gufatwa nk’ikosa bityo kikarebana n’amategeko mbonezamubano nkuko babigarutseho mu nteko rusange bakoze bagamije kuganira kuri iyo ngingo.

Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye byatanzwe n’abafite aho bahuriye n’umwuga w’itangazamakuru, kuri ubu itegeko rishya nshinjabyaha ryasohotse, ntihagaragaramo iki cyaha cyo gusebanya ku munyamakuru ahubwo kimuriwe mu byaha mbonezamubano.

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko bishimiye iri tegeko ryahindutse gusa baracyafite impungenge ku zindi ngingo zasigayemo cyane cyane ku zijyanye no kwigengesera ku gukora inkuru zishushanyije zizwi nka “cartoon”.

Itegeko rihana icyaha cyo gusebanya ryakuwe mu mategeko nshinjabyaha

Minisitri w’ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta BUSINGYE Johnston ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere yababwiye ko kuba iri tegeko ryakuwe mu mategeko nshinjabyaha bidaha abanyamakuru uburenganzira bwo gutukana no gusebanya mu nkuru zabo.

Itegeko rikubiyemo ingingo nshinjabyaha mu Rwanda, ryari risanzwe rifite ingingo 665, gusa nyuma y’ivugurura hasigayemo ingingo 336 hafi kimwe cya kabiri cy’izari zisanzwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU